J.Lo yamaze gutandukana n’abagabo bose bane yashatse, ndetse akaba yaranambitswe impeta y’isezerano inshuro esheshatu mu buzima bwe, ariko kuri ubu akaba yongeye kungukira muri izo gatanya yakoze.
Nubwo amateka ye y’urukundo akunze kuvugwa cyane, Lopez yongeye kwigarurira rubanda ku rundi ruhande nyuma yo guhabwa amasezerano mashya ya miliyoni 10 z’amadolari ni ukuvuga arenga miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni amasezerano yagiranye n’uruganda rwo muri Turukiya Zen Diamond, ruzwi mu gukora no gucuruza ibikoresho by’agaciro byiganjemo impeta.
Abasesenguzi bavuga ko iki gikorwa gishobora kuzamura cyane ubucuruzi bwa Zen Diamond, bitewe n’uko Lopez afite izina rikomeye ku isi no kuba azi neza inzira zo kwamamaza ibintu bijyanye n’impeta kuva mu mpera z’imyaka ya 1990.
Mu kumurika ubu bufatanye bushya, Lopez yagaragaye yambaye ikanzu y’ubukwe y’umweru, ifunguye ku matako, ndetse yambaye impeta y’isezerano ku rutoki.
Ni bwo yatangarije isi ko ubu ari ambasaderi mpuzamahanga wa Zen Diamond, maze benshi bahise bavuga ko yahawe aya masezerano bitewe n'amateka Atari meza yagiye agirira mu buzima bwe bw'urukundo.
Iki gikorwa cyongeye gushyira J.Lo ku isonga mu bakinnyi n’abaririmbyi bakomeje kuguma ku isoko ry’ubucuruzi mpuzamahanga, nubwo ubuzima bwe bw’urukundo bukomeje kugora abatari bake kumva.

Jennifer Lopez akomeje kungukira mu gutandukana n'abagabo be

