Jason Derulo umuziki ntabwo ari wo umutunze

Jason Derulo umuziki ntabwo ari wo umutunze

 Dec 24, 2024 - 14:19

Umuhanzi w’icyamamare muri Amerika, Jason Derulo yatunguye benshi nyuma gutangaza ko yinjiza amafaranga menshi mu bucuruzi bwo koza imodoka kurusha umuziki we.

Umuhanzi w’icyamamare muri Amerika, Jason Derulo yatunguye benshi nyuma gutangaza ko yinjiza amafaranga menshi mu bucuruzi bwo koza imodoka kurusha umuziki we.

Uyu muhanzi w’icyamamare yabivuze mu kiganiro aherutse kugirana na Hits Radio, aho yavuze ko atigeze atekereza ko ubucuruzi bwo koza imodoka bushobora kuba ikintu cyahindura ubuzima.

Derulo yagize ati: “Ni ukuri ko ninjiza amafaranga menshi mu bucuruzi bwo koza imodoka kuruta umuziki wanjye. Ni gitangaza rwose. Ni ikintu ntari niteze na gato. Nabyinjiyemo, ntekereza ko byaba byiza ariko sinatekerezaga ko bigiye kuba ibintu byahindura ubuzima.

Yakomeje agira ati: “Muzi igitangaje? Ntabwo nigeze namamaza ubucuruzi bwanjye bwo koza imodoka. Biratangaje rwose. Ni ukoza imodoka nziza.