Jackie Chan imitungo ye azayisigira rubanda

Jackie Chan imitungo ye azayisigira rubanda

 Dec 23, 2024 - 19:17

Benshi bacitse ururondogoro nyuma y'uko mukinnyi wa filime Jackie Chan, yemeje ko afite umugambi wo gutanga umutungo we wose, ugera kuri miliyoni 400 z’amadolari, mu bikorwa by’urukundo aho kuwusigira umuhungu we Jaycee.

Jackie Chan, wabaye ku isonga mu gufasha abaturage, yashinze Fondasiyo ya Jackie Chan mu 1988. Fondasiyo yagiye itera inkunga ibikorwa bitandukanye nk’uburezi no gutabara ibiza.

Jackie Chan yemera ko ubutunzi bugomba gukoreshwa mu gufasha abantu benshi atari ubwo kuraga. Uyu mugabo yasobanuye neza ko intego ye ari ugusiga ikimenyetso cyo gufasha abakeneye ubufasha nkuko amateka ye ari ho yatangiriye.