Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro yagiranye na 'Rolling Stone', aho yavuze ko iyo indirimbo ze zimaze kujya hanze aba yumva ari mbi, akumva hari byinshi biburamo ku buryo aba yumva yakabaye yarayikoze neza kurushaho.
Icyakora yavuze ko indirimbo 'Woman Commando', niyo yonyine yakoze akumva ari nziza bidasanzwe ndetse kugeza n'ubu akaba yumva ariyo ndirimbo nziza yakoze.
Ati "Akenshi indirimbo zanjye ntabwo nzikunda nyuma yo kuzikora. Aba ari mbi cyane. Nanjye ntabwo nzi impamvu . Mba numva nayikora neza kurushaho ngakomeza kugeza ibaye nziza cyane.
"Ariko 'Woman Commando' niyo navuze nti 'iyi ni nziza cyane."
Ayra Starr yahishuye ko iyo amaze gukora indirimbo ze yumva ari mbi
Indirimbo Woman Commando niyo yonyine yakoze yumva ni nziza
