Infantino arifuza ko Messi yakina kugeza ku myaka hafi 50

Infantino arifuza ko Messi yakina kugeza ku myaka hafi 50

 Dec 9, 2023 - 13:39

Perezida wa FIFA Gianni Infantino yatangaje ko yifuza ko Lionel Messi yazagaragara mu gikombe cy'isi cya 2034, aho uyu munya-Argentine azaba afite imyaka 47.

Perezida wa FIFA Gianni Infantino ni umwe mu bitabiriye umukino wa CONMEBOL Legengs uherutse kubera kuri stade ya Inter Miami, ukaba ari umukino wahuje amakipe abiri agizwe n'abakinnyi bakanyujijeho baturuka muri Amefrica y'epfo.

Ubwo yabazwaga ku hazaza ha Lionel Messi uherutse kwegukana Igikombe cy'isi, uyu mutaliyani yavuze ko yifuza ko yakina mpaka ku myaka 47 ku buryo yazagaragara mu gikombe cy'isi cya 2034.

Infantino aganira na DSports yagize ati:'' Twavuze ku mukino, ndetse no ku gikombe cy'isi birumvikana. Ytwaye Igikombe cy'isi, kimwe n'abandi banya-Argentine bose. Turibuka Igikombe cy'isi giheruka ndetse turategura n'igikurikira.

''Tumeze neza, turishimye, ndetse turemeranya ko 2026 kizaba ari Igikombe cy'isi cya mbere cy'amakipe 48, bizaba ari ibintu bikaze. Bizaba ari hano muri America, Muri Leta zunze ubumwe za America, Mexico na Canada. Bizaba ari ibirori bya ruhago, intsinzi ikomeye, ndabyizeye.

''Ndizera ko azaba ahari mu gikombe cy'isi gitaha, ikizakurikira kiriya n'icyo muri 2034. Aho yashaka kugeza.''

  Lionel Messi ufite imyaka 36 kuri ubu, ikizere si kinshi ko azagaragara mu gikombe cy'isi cyo mu 2026 aho azaba amaze kugira imyaka 39, ariko mu 2034 ho bisa n'ibidashoboka ahgo azaba afite imyaka 47.

Infantino arifuza Messi mu bikombe by'isi bitaha