Ibi birori byabereye kuri Hotel La Palisse Gashora, byitabirwa n’inshuti n’abavandimwe b’aba bombi, ndetse byaranzwe n’ibyishimo n’amarangamutima menshi.
Aganira n’itangazamakuru, Niyo Bosco yavuze ko iki gikorwa ari ikimenyetso cy’uko ari gukura, ndetse ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’ubuzima.
Yagize ati:“Ni ibintu binini cyane. Ndi gukura, ndi gukora ibintu byose ngomba kuba ndimo gukora muri kino gihe. Ni ibirori nagombaga kwereka Papa ataritaba Imana. Rero akimara kwitaba Imana, numvise ko mugomba ideni ryo kubikora, kuko byibuze hari abasigaye bamuhagarariye bagomba kubona ibyo byiza.”
Niyo Bosco yakomeje avuga ko iki gikorwa kitari gusa ugushimisha umukunzi we, ahubwo ari n’uburyo bwo kuzuza inshingano yumvaga afite mu mutima we nyuma yo kubura se.
Iri ni rimwe mu bikorwa byerekana uburyo uyu muhanzi utarambirwa n’inshingano za buri munsi akomeje kwiyubaka no gutegura ejo hazaza heza n’umukunzi we.
Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we
Niyo Bosco yagaragaje amarangamutima ye nyuma yo kwambika impeta umukunzi we
