Icyo Yampano asabwa kugira ngo yiyunge na Marina

Icyo Yampano asabwa kugira ngo yiyunge na Marina

 Apr 4, 2025 - 14:50

Nyuma y’uko Yampano asabye imbabazi Marina ndetse akavuga ko yiteguye kwiyunga na we umubano wabo ugakomeza, Marina yamubwiye icyo agomba gukora kugira ngo bongere bacane uwaka nk’uko byahoze.

Mu kiganiro yagiranye na Kiss FM mu gitondo cyo  kuri uyu wa Gatanu, Marina yavuze ko kugira ngo yiyunge na Yampano agomba kubanza kujya mu itangazamakuru akavuga ukuri kose k’uko ibintu byagenze ntakubigoreka.

Marina yahamije ko Yampano aramutse abigenje uko umwuka mwiza hagati yabo wakongera ukagaruka, cyane ko avuga ko uretse akantu gato kawuhungabanyije ubundi nta kindi kibazo bari bafitanye.

Ibi Marina yabitangaje nyuma y’uko muri iki cyumweru n’ubundi Yampano yari yanditse ubutumwa avuga ko akunda kandi akubaha Marina, aca bugufi amusaba imbabazi.

Icyo gihe yagize ati “Marina ni umuhanzikazi nemera, nkunda kandi nubaha niyo mpamvu twakoranye indirimbo nziza. Ibyabaye rwose sinumvaga ko byagera aha, mbabarira mwamikazi wa muzika.”

Ibi Yampano yabitangaje nyuma y’amasaha make Marina amaze gushyira hanze itangazo avuga ko indirimbo ‘Urw’agahararo’ yayisibishije kuri YouTube kuko Yampano atabashije kuzuza ibyo bari bumvikanye, ibyo Marina abikora ashaka kurinda umwimerere akoramo ibihangano bye.

Umwuka mubi hagati y’aba bombi wazamutse nyuma y’uko Yampano ashyize hanze indirimbo bakoranye yitwa Urw’agahararo’, akayishyira hanze mu buryo bw’amajwi gusa atabyumvikanye na Marina kuko we yashakaga ko yazajya hanze ifite n’amashusho.

Icyakora Yampano we yavuze ko yashyize hanze nyuma y’uko Marina amusabye ibihumbi 300 Rwf ngo age gukoresha inzara, imisatsi n’ibindi kugira ngo azagaragare mu mashusho asa neza.

Gusa Yampano yavuze ayo mafaranga yabonye ari menshi atapfa guhita ayabona, ahitamo kuyishyira hanze nta mashusho.

Marina yasabye Yampano kujya mu itangazamakuru akavugisha ukuri bakabona kwiyunga

Yampano yasabye Marina imbabazi