Paul Walker, wamenyekanye cyane ku izina rya Brian O’Conner muri filime yakunzwe cyane ya Fast & Furious, yavukiye i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ya 12 Nzeri 1973.
Yatangiye urugendo rwa sibema akiri muto mu myaka ya 1980, ubwo yakinaga muri filime y’uruhererekane yo kuri televiziyo yitwa The Young and the Restless. Nyuma yaje gukundwa cyane muri filime She’s All That n’indi y’urwenya yitwa Varsity Blues zombi zasohotse mu 1999.
Nyamara, izina rye ryamamaye ku rwego mpuzamahanga nyuma yo kugaragara muri The Fast and the Furious yo mu 2001.
Nyuma yo kumenyekana, Walker yakomeje kugaragara mu zindi filime zinyuranye nka Joy Ride (2001), Running Scared (2006) n’izindi zatumye arushaho gukundwa n’abakunzi ba sinema.
Ku bw’amahirwe amake, ibihe byiza bye byarangijwe no kwitaba Imana bitunguranye ku ya 30 Ugushyingo 2013, azize impanuka y’imodoka yabereye i California. Icyo gihe, yari atararangiza gukina filime ya Fast & Furious 7 (2015). Kugira ngo inkuru ikomeze, byabaye ngombwa ko hufashishwa abavandimwe be Cody na Caleb Walker bafatanyije n’abandi bakinnyi mu kurangiza iyo filime.
Nyuma yo kwitaba Imana, indirimbo “See You Again” ya Wiz Khalifa afatanyije na Charlie Puth yaje kuba indirimbo yamugenewe, ikaba yarakozwe by’umwihariko mu kumwibuka no guha icyubahiro umusanzu we mu ruganda rwa sinema.
Paul Walker yitabye Imana muri 2013
Paul Walker yitabye Imana azize impanuka y'imodoka

