Ibyo wamenya ku mashusho y’indirimbo ‘Not Like Us’ ya Kendrick Lamar iri guca ibintu

Ibyo wamenya ku mashusho y’indirimbo ‘Not Like Us’ ya Kendrick Lamar iri guca ibintu

 Jul 5, 2024 - 16:03

Nyuma y’uko umuraperi Kendrick Lamar ashyize hanze indirimbo ‘Not Like Us’ yibasira bikomeye Drake, kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho yayo agaragaramo umuryango we.

Ni amashusho yashyize hanze tariki 4 Nyakanga 2024, yari ategerejwe na benshi bibaza uko azaba ameze cyane ko ari indirimbo yakunzwe n’abantu benshi ku rwego rudasanzwe.

Muri aya mashusho Kendrick Lamar yaje gutungurana ubwo yakoreshagamo umugore we Whitney Alford ndetse n’abana babo babiri mu ndirimbo ikoreshwamo imvugo nyandagazi, ibintu batari kuvugwaho rumwe n’abantu.

Ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze yasamiwe hejuru n’abantu ku rubuga rwa Youtube, aho mu gihe kingana n’isaha imwe gusa ayishyize hanze yari imaze kurebwa n’abasaga miliyoni imwe n’igice ndetse kugeza ubu ikaba yamaze kuzuza abasaga miliyoni 14 mu masaha 15 kandi imibare ikomeje kwiyongera buri kanya.

Iyi akaba ari nayo ndirimbo ye ya mbere irebwe n'abantu benshi kuri YouTube mu gihe gito.

Kendrick Lamar akaba yashyize hanze aya mashusho nyuma y’amezi abiri ayishyize hanze mu buryo bw'amajwi.

Iyi ndirimbo mu minsi ishize ikaba yaraterwaga amabuye bavuga ko idashobora kujya mu ndirimbo zihataniye ibihembo bya Grammy, gusa umuyobozi wa Recording Academy aherutse gutangaza ko nta mpamvu ihari yatuma idahatana n’izindi.