Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2025 mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2025/26. Flamengo U20 yerekanye urwego ruri hejuru mu mukino benshi batari biteze ko Bayer Leverkusen yatsindwa ku buryo bukabije n’ikipe y’ingimbi.
Ten Hag ntiyahishe ko atanyuzwe n’uyu musaruro, ariko ahamya ko atari wo w'ingenzi muri iki gihe.
Aganira n'ikinyamakuru BILD yagize ati:"Uko byagenze biragaragara ko bitari byiza, ariko sinita na gato ku musaruro w’imikino ya gicuti yo mu myiteguro.”
Yakomeje agira ati:“Ntitugomba kwemera gutsindwa, n’iyo byaba ku burebure bw’umukinnyi, ariko icy’ingenzi kuri njye ni uko nta n’umwe mu bakinnyi banjye wagize ikibazo cy’imvune.”
Aya magambo ye yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe banenga uburyo yitaye ku buzima bw’abakinnyi kurusha isura y’ikipe, mu gihe abandi bamushyigikiye bavuga ko imikino ya gicuti ari iyo gusuzuma no kwitegura, atari iyo kwirengagiza uko umwaka ushobora kugenda.
Erik ten Hag yavuze ko atitaye ku ntsinzwi yagize
Erik ten Hag yavuze ko icyo yitayeho ari ukuba abakinnyi be batavunitse
