Abinyujije kuri Insta-story, Harmonize yavuze ko ayo mashusho ari yo meza cyane yakoze mu rugendo rwe rwose rwa muzika, yongeraho ko ku gitekerezo cye Abigail Chams ari we muhanzi mwiza w’igitsinagore.
Ubufatanye hagati ya Harmonize na Abigail si ubwa mbere, kuko bamaze gukorana mu ndirimbo nka Closer, Leave Me Alone na Me Too. Izi ndirimbo zose zakiriwe neza kandi zarebwe n’abantu babarirwa mu mamiliyoni kuri YouTube. By’umwihariko, indirimbo Me Too imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 30 kuri YouTube Music.
Ibi byemezo bya Harmonize bikomeje guteza imbere izina rya Abigail Chams, umuhanzi uri kuzamuka cyane muri muzika ya Tanzania, ndetse usigaye yitabwaho nk’ijwi rishya rifite ingufu muri Afurika yose.
Kuri ubu abakunzi ba muzika bategereje bashishikaye kureba amashusho y’indirimbo Lala, Harmonize yamaze kwizeza ko azaba ari ay’udushya kandi afite ubuziranenge buhambaye mu isoko rya Bongo Fleva.
Harmonize yavuze ko abona Abigail Chams ari we muahanzikazi mwiza muri Tanzania
