Ni igitaramo cy'amateka Burna Boy yaraye akoreye mu Bwongereza kuri stade y'i London cyari kigamije kumenyekanisha album ye yise 'I Told Them', kitabirwa n'abarenga ibihumbi 80.
Harmonize abonye amashusho y'iki gitaramo yabaye uwa mbere wakuriye ingofero Burna Boy ku bw'ibyo yaraye akoze ndetse ubona ko atumva uburyo yabikozemo.
Abinyujije kuri Instagram ye yagize ati "Ku giti cyanjye ubu ntabwo nzi Burna Boy kuko ntabwo ari Oluwa nsanzwe nzi. Ibi bintu biteye ubwoba. Amahirwe masa munyabigwi. Ni gute bishoboka?"
Ibi Harmonize yabitangaje mu gihe nawe yitegura kujya gukorera ibitaramo bitatu mu gihugu cya Canada muri Nzeli 2024.
Iki gitaramo Burna Boy yakoze kikaba cyahise kumugira umuhanzi w'umunya-Africa wa mbere ukoreye igitaramo muri iyi stade akayuzuza ku nshuro ya kabiri.
