Harimo na kanseri! Ingaruka zo kurya umuceri buri munsi

Harimo na kanseri! Ingaruka zo kurya umuceri buri munsi

 Nov 18, 2024 - 14:33

Umuceri ni kimwe mu biribwa usanga biribwa n’abantu benshi kandi ku bwinshi cyane cyane abatuye mu bice by’imijyi, aho usanga bashobora kuwurya buri munsi bitewe n’uko ari kimwe mu bihendutse kandi byoroshye guteka.

Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwa muntu by’umwihariko mu bijyanye no gutegura indyo yuzuye, bavuga ko nubwo umuceri ari ikiribwa kiryoha, gikunzwe ndetse cyoroshye mu itegurwa ryacyo, ariko bavuga ko mu gihe uwuriye muri munsi bishobora kugukururira ingaruka mu buzima.

1. Bishobora kugutera kanseri

Umuceri ni kimwe mu bihingwa bikenera amazi menshi kugira ngo kibashe gukura, ari yo mpamvu usanga wiganjemo ikinyabutabire kitwa ‘Arsenic’ kigaragara cyane mu butaka no mu mazi.

Mu gihe umuntu ariye umuceri bimwinshi, bimwongerera ibyago byo kugira iki kinyabutabire mu mubiri wawe ndetse bishobora kugutera kanseri.

Impuguke zikugira inama ko wajya uteka umuceri uturuka mu bice bitagaragaramo iki kinyabutabire nko mu Buhinde, Pakstan, Calfornia ndetse ukibuka kuwuronga mbere yo kuwuteka.

2. Byongera isukari nyinshi mu mubiri

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuceri urimo ibinyabutabire bikungahaye ku isukari, bityo mu gihe uwurya buri munsi bikongerera ibyago byo kugira isukari nyinshi mu mubiri, bikaba bishobora kukuviramo kurwara diyabete, kwangirika kw’imitsi ijyana amaraso mu mubiri n’ibindi

Niba urya umuceri kenshi, bakugira inama yo kujya uwurya mu gihe wiriwe ukoresha umubiri cyene, bikaba byiza kuwurya mbere y’uko ujya mu kazi.

3. Biteza akajagari mu gifu

Byagaragaye ko umuceri udakungahaye ku kinyabutabire gituma igogora rigenda neza, ari byo usanga iyo uhora uwurya biteza ikibazo mu gifu (kurwara igifu) ndetse rimwe na rimwe umuntu akaruka, akarwara impiswi n’ibindi.