Ku munsi wo ku wa Gatatu w'icyumweru gishize, nibwo uru rukiko rwari rwanze ku nshuro ya Kabiri ubusabe bwa Netanyahu bwo gusubika iburanisha nubwo yari yagerageje kuzana gahunda ye afite muri ibi bihe.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Reuters ni uko Netanyahu afatanyije n'umuyobozi w’ikigo cy’ubutasi cya Israel 'Mossad', yatanze impamvu z’ibanga zijyanye na dipolomasi n’umutekano, ibyashingiweho n'uru rukiko Rukuru rw'i Yeruzalemu.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yari yatangaje ko uru rubanza rushobora kubangamira ubushobozi bwa Netanyahu mu biganiro bigamije kumvikana n’umutwe wa Hamas na Iran, benshi bagakeka ko iki cyemezo gishobora kuba cyarafashwe kubera igitutu cye.
Benjamin Netanyahu yatangiye gukurikiranwa mu mwaka wa 2019, akaba ashinjwa ibyaha bifitanye isano na ruswa, uburiganya ndetse no kunanirwa kuzuza inshingano.
Mu kwiregura kenshi yumvikana avuga ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma bikaba n'umugambi w’abanyapolitiki b’abahezanguni bo ku ruhande rw'abatavuga rumwe na Leta bagamije gukura ku butegetsi umuyobozi watowe n’abaturage.
Benjamin Netanyahu amaze iminsi ahanganye mu ntambara na Iran
Donald Trump yasabye ko ibyo Benjamin Netanyahu ashinjwa byakurwaho
