Igihe Tour du Rwanda 2023 izabera cyamenyekanye

Igihe Tour du Rwanda 2023 izabera cyamenyekanye

 Oct 5, 2022 - 08:12

Hemejwe amatariki y'isiganwa ry'amagare rizwi nka Tour du Rwanda rizaba mu 2023, aho abanyarwanda bazongera kureba ibi birori muri Gashyantare.

Ibi byatangajwe hagendewe ku ngengabihe y'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare ku isi 'UCI' aho igaragaza ko Tour du Rwanda izaba muri Gashyantare 2023.

Kuri uyu wa Gatatu ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare 'Ferwacy' ryatangaje ko Tour du Rwanda ya 2023 izaba mu mpera za Gashyantare.

Iri rushanwa rizenguruka igihugu rigiye kuba ku nshuro ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga, umwaka ushize ryatwawe n’Umunya-Érythrée Natnael Tesfatsion ukinira Drone Hopper Androni Giocattoli yo mu Butaliyani.

Ni ku nshuro ya gatanu Tour du Rwanda igiye kuba iri ku rwego rwa 2,1 nyuma y’enye ziheruka zegukanywemo inshuro ebyiri n’Abanya-Erythrée Merhawi Kudus (mu 2019) na Natnael Tesfazion (mu 2020 na 2022) n’Umunya-Espagne Cristian Rodriguez wayitwaye mu 2021.

Tour du Rwanda 2023 izaba muri Gashyantare(Net-photo)

Isiganwa riheruka rya 2022 ryitabiriwe n’amakipe 19 arimo atanu y’ibihugu by’u Rwanda, Algérie, Érythrée, Maroc n’u Bwongereza.

Amakipe umunani yo ku rwego rw’umugabane arimo Benediction Ignite (Rwanda), Tarteletto Isorex (u Bubiligi), Wildlife (USA), Pro Touch (Afurika y’Epfo), Bike Aid (u Budage), SKS Sauerland (u Budage), Team Coop (Norvège) na TSG Terengganu (Malaysia).

Aya yiyongeraho amakipe atandatu yabigize umwuga arimo Team Novo Nordisk (Amaerika), B&B Hotel (u Bufaransa), Drone Hopper Androni (u Butaliyani), Team Total Energies (u Bufaransa), Team Burgos BH (Espagne) na Israël Start Up Nation (Israël).

Kuva iri siganwa ryazamurwa kuri 2.1, Mugisha Moïse ni we watwaye agace muri iri siganwa, mu gihe nta Munyarwanda urabasha kuryegukana.

Gahunda y’amakipe azitabira ndetse n’inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2023, izatangazwa mu Ugushyingo 2022.