Haringingo Francis utoza Kiyovu yavuze ku bakinnyi be bifuzwa n'ikipe ya Yanga SC

Haringingo Francis utoza Kiyovu yavuze ku bakinnyi be bifuzwa n'ikipe ya Yanga SC

 Apr 16, 2022 - 07:07

Umutoza Haringingo Francis avuga ko kuba abakinnyi be bifuzwa byabatera imbaraga, ndetse avuga ko wasanga hari n'abandi umutoza wa Yanga yaba yaje kureba.

Nyuma y'iminsi bivugwa ko hari amakipe yo muri Tanzania yifuza abakinnyi ba Kiyovu Sports imeze neza mu Rwanda muri iyi minsi, umutoza wa Yanga SC Kaze, ndetse n'ushinzwe kugurira abakinnyi iyi kipe ariwe Hersi Saidi bari mu Rwanda aho bivugwa ko baje kureba abakinnyi ba Kiyovu Sports.

Aba bagabo barebye umukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 2-0 kuri uyu wa Gatanu, nyuma y'uko bari banarebye imyitozo y'iyi kipe ku wa kane aho bivugwa ko baje kureba Bigirimana Abed na Nshimiyimana Ismail.

Yanga SC irifuza abakinnyi babiri ba Kiyovu Sports(Image:Rwanda Magazine)

Haringingo Francis utoza Kiyovu Sports we yagize ati:"Si uno munsi bivuzwe wenda ni uko uyu munsi mwabonye abantu baje kubareba ariko ntabwo biduca intege, rero abakinnyi bariteguye bameze neza ndetse ni ukubabwira ko iyo umuntu afite umukinnyi mwiza ahora yifuzwa ariko ntabwo biba bivuze ko bava mu byo barimo, bivuze bitazabaca intege ahubwo bizabatera imbaraga zo gukora cyane kugira ngo babe bava hano bajye n’ahandi."

Haringingo kandi avuga ko nta byinshi azi ku bijyanye no kuba ikipe ya Yanga yaba ishaka abakinnyi be, ariko yongeraho ko abantu bashobora gutungurwa babonye hari abandi bakinnyi baje kureba bari hano mu Rwanda.

Yagize ati:"Nta makuru mbifiteho, ibyo ntabwo mbyinjiramo. Kaze tuvugana ibintu byinshi no ku bakinnyi batari aba Kiyovu Sports mushobora no gutungurwa musanze hari n’abandi baje kureba cyangwa baje kuvugisha ariko Kaze kubera ko ari inshuti yanjye akaba ari njye yaje areba abantu batubonana bakavuga ngo yaje muri Kiyovu Sports, bashobora no kuba baje mu bindi tutazi."