Umunyamategeko Deji Adeyanju yatangaje ko imbaraga ze zo gukura umuhanzi Darlington Okoye, uzwi cyane ku izina rya Speed Darlington mu maboko ya Polisi atanze ingwate ntacyo zagezeho.
Nk’uko ikinyamakuru DAILY POST kibitangaza, ngo uyu muhanzikazi yongeye gutabwa muri yombi n’abapolisi ku wa kabiri ubwo yari mu gitaramo i Owerri, umurwa mukuru wa Leta ya Imo, akurikiranyweho icyaha cyo kwandagaza mugenzi we Damini Ogulu, uzwi ku izina rya Burna Boy, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook mu ijoro ryo ku wa Gatatu, umwunganizi wa Darlington, Adeyanju yavuze ko abapolisi banze kurekura uyu muhanzi hatanzwe ingwate, n’ubwo nta ko atari yagize.
