Gabiro Guitar yongeye gutsinda urubanza yishyuzwagamo arenga miliyoni 10 Rwf

Gabiro Guitar yongeye gutsinda urubanza yishyuzwagamo arenga miliyoni 10 Rwf

 May 1, 2025 - 10:47

Umuhanzi Gabiro Gilbert wamamaye nka Gabiro Guitar, yongeye gutsinda ubujurire bw'urubanza yaregwagamo na Evolve Music Group Ltd bahoze bakorana, aho yamwishyuza arenga miliyoni 10 Rwf.

Ku wa 15 Ukwakira 2024,  nibwo Urukiko rw'Ubucuruzi rwari rwagaragaje ko ikirego cya Evolve Music Group Ltd yari yatanze yishyuza Gabiro Guitar asaga miliyoni 10 nta shingiro gifite, gusa ntibanyurwa n'iyi myanzuro y'urubanza biba ngombwa ko batanga ikirego cy'ubujurire.

Mu nyandikomvugo y'urubanza rw'ubujurire rwasomwe tariki 30 Mata 2024, urukiko rwongeye rwongeye kugaragaza ko ubujurire bwa Evolve Music Group Ltd nta shingiro bufite.

Urukiko rwemeje ko Evolve Music Group Ltd igomba kwishyura Gabiro Guitar amafaranga ibihumbi 300 Rwf y'igihembo cya Avoka mu bujurire, yiyongera ku bihumbi 100 Rwf y'ikiranurarubanza ndetse n'ibihumbi 500 Rwf y'igihembo cya Avoka nk'uko yemejwe mu rwego rwa mbere.

Urukiko rwemeje ko kandi imikirize y'urubanza rwaciwe ku wa 15 Ukwakira 2024 n'Urukiko rw'Ubucuruzi, itahindutse.

Ikirego cyatangiye kuva muri Mutarama 2024, ubwo Gabiro The Guitar yari amaze gutandukana n’iyi sosiyete, bakamwishyuza miliyoni 5 Frw nk’umugabane shingiro yari yiyemeje gutanga mu kuyishinga afatanyije n’uwitwa Muhaturukundo Gilbert mu 2021.

Iyi sosiyete yavugaga ko uyu muhanzi atigeze atanga umugabaneshingiro we, bituma imikorere yayo igenda nabi kugeza ubwo yayisohokagamo mu 2022.

Ku bw'izo mpamvu bakaba baramwishyuzaga umugabaneshinhiro ungana na miliyoni 5 Frw, igice cy’ideni ry’imisoro ya miliyoni 2 Frw iki kigo cyarimo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro ndetse n’arenga miliyoni 5 Frw bavugaga ko bamushoyemo mu bikorwa by’umuziki we.