Flavour yiyunze kuri bagenzi be barimo Diamond Platnumz na Burna Boy

Flavour yiyunze kuri bagenzi be barimo Diamond Platnumz na Burna Boy

 Nov 29, 2024 - 14:19

Umuhanzi wo muri Nigeria akaba na nyiri inzu itunganya umuzi yitwa '2nite Entertainment’ Mr Flavour yiyunze ku bandi bahanzi nka Diamond na Burna nyuma yo gusinyana amasezerano na sosiyete y'umuziki Warner Music Africa na Africori.

Nk’uko urubuga rwa 'Music Afurika’ rubitangaza, ngo aya masezerano azafasha Flavour gukoresha urubuga rwa Warner Music mu gukwirakwiza umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma yo gusinya ayo masezerano Flavor yagize ati: "Nishimiye cyane kandi nshimishijwe no gukorana na Warner Music na Africori muri iki cyiciro gishya cy'akazi kanjye, ni ngombwa kuri njye gufatanya na sosiyete ishyigikira ubuhanzi ibihangano byanjye."

Ku rundi ruhande, umuyobozi wa Warner Music Africa, Temi Adeniji yasobanuye ko gukorana na Flavour bizaha imbaraga uruganda rwa muzika muri Afurika.

Yagize ati:"Gufatanya na Flavour ni intambwe ikomeye muri gahunda zacu zo gukura no kwiteza imbere. Ibi byerekana ko twiyemeje guha imbaraga abahanzi bo ku rwego mpuzamahanga, abahanzi nka Flavour ni bo bazakomeza gutegura ejo hazaza h’uruganda rwa muzika nyafurika."

Umuyobozi mukuru wa Africori, Yoel Kenan na we yongeyeho ati: "Twishimiye Flavour mu ikipe yacu, imbaraga ze, guhanga kwe, n'ijwi rye ridasanzwe ni urugero rw’ubwuza bw'umuziki nyafurika muri iki gihe, twiteguye kuzakorana muri iki cyiciro gishya y'akazi ke, kugira ngo akomeze kongera umubare ku w’amwumva no kugeza ijwi rye ahantu hashya.”

Usibye Mr Flavor, abandi bahanzi bo muri Afurika bafite amasezerano muri Wanner Music, barimo Diamond Platnumz, Burna Boy, Joe Boy, Ckay n'abandi benshi.