Ni kenshi muri minsi usanga ibyamamare bigaragaza ko kuba baramenyekanye ari imbogamizi kuri bo, kuko bituma babaho mu buzima batishimiye kuko usanga basabwa kubaho mu buzima buhenze bigatuma bamwe bahorana ubukene.
Ibi ni nako bimeze k'umuraperi For, aho nawe yemeza ko kuba icyamamare nta kindi bikumarira uretse kukuzanira umwaku n'umuvumo gusa.
Ati "Kuba icyamamare ni umwaku, ni umuvumo, ni inzozi mbi gusa!
"Gukundwa ni umugisha, guhararwa ni ukunyagwa, gushungerwa ni ubuhone, kwibeshyera byo ni ubupfapfa, ariko 'itaranto' ni inguzanyo."

Ibi kandi abihurizaho n'ibyamamare bitandukanye birimo Papa Cyangwe uvuga ko ibihe biramutse bidubiye inyuma, atakongera kwifuza kuba icyamamare.
Papa Cyangwe uvuga ko kuba icyamamare bituma ubaho mu buzima udashaka, ugahora wihishahisha, utarya ikintu ushaka kandi ahantu ushaka ndetse ko bikwambura ubumuntu.
Ibi kandi ntibijya kure y'ibyo Oda Paccy avuga, aho nawe ahamya ko agiye gukora kuri album ye ya nyuma ubundi agasezerera umuziki agatangira ubuzima bushya butarimo ubwamamare ku buryo azajya akora ikintu atikandagira.
