FERWAFA yakuyeho urujijo ku mutoza w'ikipe y'igihugu watumwe uruhu rw'igitarangwe

FERWAFA yakuyeho urujijo ku mutoza w'ikipe y'igihugu watumwe uruhu rw'igitarangwe

 Mar 25, 2023 - 22:01

Nyuma y'igihe havugwa amasezerano mashya ya Carlos Alós Ferrer utoza ikipe y'igihugu Amavubi, FERWAFA yatangaje amasezerano ye mu gihe akomeje kwitegura umukino wa Benin.

Inkuru y'amasezerano mashya ya Carlos Alós Ferrer yagiye hanze mu ntangiro ya Werurwe 2023 ubwo uyu mugabo yarimo yitegura guhamagara abasore yagombaga kwifashisha mu mikino ibiri ya Benin yo gushaka itike y'igikombe cy'Africa.

Byari biteganyijwe ko uyu mutoza yari guhamagara ikipe y'igihugu yamaze kongererwa amasezerano gusa siko byagenze kuko yerekeje muri Benin ibye bitarasobanuka neza, ariko ikemezo cyo cyari cyaramaze gufatwa ko azayongera.

Mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru nibwo Ishyirahamwe ry'ymupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yakoresheje urukuta rwayo rwa twitter yemeza ko uyu mugabo yamaze kongera amasezerano y'imyaka ibiri.

FERWAFA yanditse iti:"Umutoza Carlos Alós Ferrer yamaze kongera amasezerano yo gukomeza gutoza ikipe y'igihugu nkuru y'abagabo Amavubi, aya masezerano akaba azatangira mu kwezi gutaha kwa Mata, akazamara imyaka ibiri."

Alós amaze umwaka atoza Amavubi

Carlos Alós Ferrer akomeje kwitegura umukino Amavubi afitanye n'ikipe y'igihugu ya Benin itazirwa Les Guépards cyangwa se Ibitarangwe mu kinyarwanda, ukaba ari umukino wo kwishyura mu gushaka itike y'igikombe cy'Africa.

Ni umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatatu saa 15:00 nyuma yo guteza umwiryane hagati y'u Rwanda na Benin yavugaga ko itazajya gukinira i Huye hari hapanzwe uwo mukino, kuko hatari hoteri zujuje ibyangombwa.

Uyu mutoza arasabwa gukora ibishoboka byose agatsinda uyu mukino kuko arirwo rufunguzo rwo kujyana Amavubi mu gikombe cy'Africa, mu gihe yatsinda Benin na Mozambique yaba afite amahirwe menshi yo gukatisha itike yerekeza muri Côte d'Ivoire.

Carlos Alós Ferrer yageze mu ikipe y'igihugu Amavubi muri Mata 2022 asinya amasezerano y'umwaka umwe, uwo mwaka akaba awurangije aho ahise yongererwa indi myaka ibiri intego ari gufasha iyi kipe kujya mu gikombe cy'Africa.

Carlos Alós yongerewe imyaka ibiri atoza Amavubi