Ese General Benda na Shakira Kay baba basubiranye?

Ese General Benda na Shakira Kay baba basubiranye?

 Oct 14, 2025 - 13:52

Nyuma y'igihe kinini batandukanye, biravugwa ko urukundo rw General Benda na Shakira Kay rwaba rwasubiye mu murongo mushya.

Amakuru mashya aravuga ko aba bombi bashobora kuba bongeye gukundana, ibintu byashimangiwe n’ibimenyetso byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga.

General Benda aherutse gushyira ku rubuga rwe rwa Instagram ifoto agaragara ari kumwe n’uyu mubyinnyikazi w’icyamamare, Shakira Kay, maze ashyiraho indirimbo ya Amalon yitwa “N’ Imana”, ifite amagambo avuga ati:“Twahujwe n’Imana, nta n’umwe wadutanya, n’urupfu ntirwabibasha...”

Aya magambo yahise asobanurwa nk’ubutumwa bwihishe bw’urukundo, bituma abakunzi babo benshi bemeza ko aba bombi baba bongeye gusubirana.

Nubwo nta n’umwe muri bo urabivugaho mu buryo bweruye, abafana babo bakomeje kugaragaza ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko urukundo rwa nyarwo rudapfa, ahubwo rufara ikuruhuko.

General Benda na Shakira Kay baciye amarenga yo gusubirana

General Benda na Shakira Kay bari bamaze igihe batandukanye