Uyu mukecuru witwa Consolata Aoko Oduya utuye mu gace ka Adiedo yatunguwe no kubona abuzukuru be babiri babirukanye ku ishuri bigagaho ryitwa Adiedo Mixed Secondary School, babaziza ko hari amafaranga y'ishuri batishuye.
Nyuma yo gukubita inzu ibipfunsi akabura aho akura ayo mafaranga y'ishuri asaga miliyoni 2 Rwf, yahisemo kujyana inkoko ku ishuri ngo agabanye ku mwenda aribereyemo, ari na cyo cyatumye aba ikimenyabose hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.
Icyakora, uretse kuba Eric Omondi yamufashije kwishyura amafaranga y'ishuri, yanamushyiriye andi kuri konti ya banki, ndetse amakuru avuga ko ubu uyu mukecuru yatangiye ubucurizi bw'amafi.
Eric Omondi afashije umukecuru uherutse kujyana inkoko ku ishuri ngo zigabanye ku mwenda abazukru be babereyemo ishuri
Umukecuru yanjye inkoko ku ishuri ngo agabanye umwenda w'amafaranga y'ishuri
