Abahanzi nyarwanda 11 baririmba imitoma batagira abo bayitera   

Abahanzi nyarwanda 11 baririmba imitoma batagira abo bayitera  

 Aug 31, 2021 - 11:25

Umuziki nyarwanda ufite abahanzi benshi baririmba urukundo nyamara nta bakunzi bakunze kugaragaza mu itangazamakuru. Biranagoye kubabona bagiranye ibihe byiza n'abakobwa b'ibizungerezi kandi ntibahwema kuririmba indirimbo z'urukundo.

Uyu munsi twakusanyije urutonde rugaragaza abahanzi 11 baririmba urukundo kandi bakunzwe na benshi nyamara batajya berekana abakunzi babo mu itangazamakuru.

  1. Yvan Buravan

Yvan Buravan afite igihembo cya Prix decouvert (Instagram photo)

Burabyo Yvan watangiye umuziki we mu 2015 ni  umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kubera ijwi rye n’injyana akora ikaba ikora benshi ku mutima .Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zishishikariza abantu gukundana nka “Si Belle “ , “Supernatural “ , “ Garagaza “ , “Malayika “ , “With you “ “ Just dance “ n’izindi nyinshi .

 Nyamara nubwo akundwa cyane n’igitsina gore nta na rimwe Buravan yigeze agaragaza umukunzi we cyangwa se ngo amuvugeho . Mu kiganiro ni ‘itangazamakuru Yavuze ko ashobora kuzakora ubukwe ku myaka 30 nubwo afite 26. Nyamara ubwo yabazwaga niba yaba ari mu rukundo yasubije ko atari mu rukundo nubwo afite uwo ari guteraho akajijo muri iyo minsi kandi batarajya mu rukundo.

 

  1. Andy Bumuntu

Andy Bumuntu nta mukunzi afite (Instagram photo)

Umwe mu bahanzi batwaye imitima igitsina gore. Nawe ahakana yivuye inyuma akemeza ko nta mukunzi afite . Mu kiganiro giheruka yatumwe muri The Choice Live yasobanuye ko nta mukobwa bari mu rukundo kugeza ubu. Andy Bumuntu yatangaje ko nta mukunzi afite kugeza ubu kandi ko namubona azahita akora ubukwe. Birashoboka cyane ko Andy Bumuntu umukunzi we wa mbere batandukanye mu 2019 kuko yavuze ko indirimbo ye “mine” yayandikiye umukunzi we mu 2016 nubwo atigeze atangaza  amazina ye . Mu guhakana ko nta mukunzi yagize ati:“ Ntabwo ahari kandi ni ibintu mpa agaciro cyane kuri jye, umunsi nagiye mu rukundo muzabimenyeshwa na Invitations ( Impapuro z’ubutumire )”.

  1. King James

King James biragoye kumubona ari kumwe n'inkumi (Instagram fans photo)

Ruhumuliza James wigabije imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda kubera ijwi rigoroye n’injyana igusha amarira ya benshi . Ni umwe mu bahanzi Nyarwanda babayeho ubuzima budakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru. Nyamara nanone ni umwe mu bavuzwe cyane mu nkundo  n’abakobwa batandukanye kuva mu 2015 King James yavugwagwa mu nkundo bamwe bakarenzaho kuvuga ko yaba ari mu myiteguro y’ubukwe bikarangira bibaye ibihuha .

Kugeza ubu ntawakemeza ko King James yaba afite umukunzi nkuko yabivuze , avuga ko najya mu rukundo azishimira kubishyira hanze.

 

  1. Juno Kizigenza

Juno Kizigenza yegukanye igihembo cy'umuhanzi mushya wa 2020 muri The Choice Awards 2020

Uyu musore w’imyaka 21 amaze igihe gito ariko yifatiye ku gakanu umuziki nyarwanda. Kizigenza wari umaze iminsi ashinjwa kuba mu rukundo na Ariel Wayz , yabihakanye yivuye inyuma avuga ko ari inshuti magara ku buryo nta mubano wihariye bafitanye.

 Abajijwe ku byo gusomana mu ruhame no gusohokana ahantu hatandukanye  bya hato na hato yasubije avuga ko biriya byose byatewe n’umubiri kandi ko nta mukunzi afite kugeza ubu .

  1. Nel Ngabo

Nel Ngabo nta mukunzi ajya atangaza (Instagram photo)

Uyu muhanzi ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi yitwa Kina Music ni umwe mu bahanzi bakiri bato benshi bemeza ko ahazaza habo mu muziki ari heza cyane. Ni umwe mu bakora indirimbo z’urukundo nyamara nta mukunzi yigeze yerekana mu gihe cyose amaze mu muziki . Benshi bakavuga ko akiri muto atakagombye kujya mu nkundo ahubwo akwiye kureba imbere ye. Nel ngabo ufite imyaka 23 yasohoye indirimbo nyinshi zakunzwe kandi akaba yararirimbye kuri album ya Butera Knowless. Yamuritse umuzingo (album) we wa mbere ubu ari gutegura uwa kabiri.

  1. Alyn Sano

Uyu muhanzikazi ahagaze neza mu muziki nyarwanda ariko nta mukunzi afite (Instagram photo)

Sano yavuzwe mu rukundo na Yvan Buravan nyuma y’indirimbo bakoranye yitwa “ We The Best “ nyamara barabihakanye. Nyuma yo kibitera utwatsi bombi bavuze ko nta rukundo bateganya vuba . Alyn Sano ni umwe mu bahanzi batajya bapfa kumvikana mu nkundo nubwo aririmba indirimbo zishishikariza abantu gukundana.

  1. Mike Kayihura

Mu 2019 nibwo yagejeje indirimbo kuri shene ye ya YouTube ntakunze kugaragara ari kumwe n'inkumi z'uburanga (Instagram photo)

Amaze igihe gito mu muziki nyarwanda ariko ari  kwigarurira imitima ya benshi bubera uburyo aririmba. Injyana aririmba ndetse n’imiterere ye ituma benshi mu gitsina gore bamukunda , nyamara Kayihura nta mukunzi afite kugeza ubu.

  1. Kevin Kade

Kevin Kade ntaragaragaza umukunzi we (Instagram photo)

Abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Incredibles Records ya Bagenzi Bernard umenyerewe mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi.

Uyu muhanzi akora indirimbo zigakundwa kandi zuzuye amagambo y’urukundo nubwo nta mukunzi afite.

  1. Kenny Sol

Kenny Sol nta mukobwa ajya yerekana bari kuryana iraha (Instagram photo)

Uyu amaze igihe kitari kinini cyane mu muziki nyarwanda. yigeze no kubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Bruce Melodie yitwa Igitangaza Music akaba yarayimazemo umwaka umwe. Nubwo aririmba indirimbo zirimo imitoma n’iziganisha ku bikorwa by’ishimishamubiri nta mukunzi Uzwi afite nubwo yigeze kuvugwa mu rukundo na Ariel Wayz nyamara akaza kubihakana.

  1. Amalon

Amalon ntiyigeze yerekana umukunzi (Net photo)

Amaze imyaka irenga 3 mu muziki nyarwanda ni umwe mu bahanzi bakundwa n’abatari bake kubera imiririmbire ye iryohera abumva ibihangano bye.

Amalon nta mukunzi aragaragaza mu itangazamakuru  cyangwa se ngo agaragare yasohokanye n’umukobwa baryane ubuzima.

  1. Confy

Confy yasajije imitima y'abakobwa ariko nta mukunzi ateganya gushaka (Instagram photo)

Uyu muhanzi w’imyaka 22 ni umwe mu bagezweho muri iyi minsi kubera ijwi rye rikurura benshi.  Nubwo akunzwe cyane nawe nta mukunzi uzwi afite. Ikindi kandi nta teganya gushaka uwo baryana iraha. Urutonde rw’abahanzi/kazi baririmba indirimbo zirimo imitoma ni rurerure bose ntibaza mu nkuru imwe. Ubutaha tuzareba abandi bakunze gutaka abakobwa kandi batihereyeho. Abavuzwe muri iyi ni ibyamamare ariko ntibajya bagaragara bari ahantu runaka bashagawe n’abakobwa cyangwa se ngo basohokane n’abakobwa nkuko ababyemera bakanabigaragaza bakunze kubikora. Mu bihugu bifite imyidagaduro iteye imbere inkuru z’urukundo mu bahanzi ziracuruza zigafasha wa muhanzi guhora abafana bamuvugaho, ibigo byamamaza bikamwegera kuko aba agezweho (trending celebrity) ndetse yasohora indirimbo agasanga abafana be biteguye kuyigeza kure kuko aba atarabicishije irungu. Guhora uvugwa biracuruza kandi bigufasha gushaka amasoko mu bigo bitandukanye bishaka gukorana n’ukunzwe muri icyo gihe.

Umwanditsi: Danny Rurema