Ibigendajuru mu kirere cya USA bikomeje kuba agatereranzamba

Ibigendajuru mu kirere cya USA bikomeje kuba agatereranzamba

 Feb 17, 2023 - 10:38

Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika Joe Biden, yatanze igisubizo cyo gushidikanya ku bigendajuru bimaze iminsi birasirwa mu kirere cya Amerika.

Tariki ya 04 Gashyantare 2023,nibwo ku nshuro ya mbere igisirikare cya Leta zunze ubumwe z'Amerika cyarashe misile igipirizo cy'Abashinwa bemezaga ko cyarimo kubaneka.

Leta ya Beijing yahakanye ibyo Amerika ivuga, kandi itangaza ko Washington yakoresheje imbaraga z'umurengere mu guhanura icyo gipirizo.

Leta y'u Bushinwa yatangaje ko icyo gipirizo ( ikigendajuru) Amerika yahanuye cyari gishinzwe gukusanya amakuru y'iteganyagihe.

Nyuma y'icyo kigendajuru cy'u Bushinwa cyahanuriwe mu majyepfo ya Carolina, nyuma yaho bongeye bahanura ibindi bigendajuru bitatu hafi ya Kanada.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023, Perezida Joe Biden yatangaje ko ibyo ibigendajuru bitatu byahanuriwe mu majyarugu ya Amerika byari iby'ibigo byigenga bikora ubushakashatsi.

Biden imbere y'abanyamakuru yavuze ko iperereza rigikomeje kuri ibi bigendajuru ariko avuga ko nta kimenyetso cyerekana ko hari aho byaba bihuriye n'ikigendajuru cy'Abashinwa cyarasiwe mu majyepfo ya Carolina.

Mu magambo ye yagize ati " Amakuru y'isesengura ariho kuri ubu, ni uko ibigendajuru bitatu bimeze nkaho ari iby'ibigo by'ubushakashatsi byigenga cyangwa ibindi bigo byiga ku iteganyagihe cyangwa se ubundi bushakashatsi bwa siyansi."

John Kirby ushinzwe umutekano muri Whitehouse mu minsi ishize nibwo yavuze ko ibyo bigendajuru nta bimenyetso by'itumanaho bifite, yongeraho ko kandi nta muntu uri ku butaka wari gushobora kwakira amakuru yabyo.

Ibi yatangaje hamwe n'ibindi bitekerezo bisanzweho mu isi, byatumye hongera gutekerezwa ko ntakabuza ibi bigendajuru babonye ari iby'ibivejuru (aliens).

Ibivejuru bikaba bivugwa ko ari ibiremwa bimeze nk'abantu biba kuyindi mibumbe itari isi.

Ikindi kandi byemezwa ko ibi bivejuru byaba birusha ubwenge n'ikoranabuhanga ikiremwamuntu.

Mu isi ibitekerezo by'ibivejuru ni bimwe mu bitekerezo bigirwaho impaka nyinshi,bamwe bemeza ko bibaho abandi bakabihakana.

Muri iyi minsi hashingiwe ku bigendajuru bimaze iminsi bigaragara mu kirere cya Amerika, nayo igatangaza ko nta makuru ahagije ibifiteho, ibivejuru byongeye kwibazwaho byinshi mu isi.