Elton John ntakibasha kubona

Elton John ntakibasha kubona

 Dec 2, 2024 - 14:03

Umuhanzi Elton John yatunguye benshi ku munsi w'ejo ataganza ko atakibasha kubona, bitewe n'ibibazo by'urwayi yahuye nabyo. Yabwiye abari bitabiriye ibirori yarimo ko atarimo kureba ibirimo kuhabera ahubwo arimo kubyumva.

Umuhanzi w’icyamamare Elton John, ufite imyaka 77, yatangaje ko yatakaje ko ubu atakibona neza nyuma yo kurwara indwara ikomeye.

Mu ijoro rakeye ubwo yari mu birori bya “The Devil Wears Prada: The Musical” Elton yemeje ko ubuzima bwe bwahindutse ku buryo bugaragara.

Imbere y’abashyitsi bitabiriye ibirori byabereye kuri Theatre Dominion i London, Elton John yagize ati: “Ntabwo tuzigera tubimenya, ariko nk’uko bamwe muri mwe bazabimenya, nagize ibibazo sinkibona neza. Ntabwo nagize amahirwe yo kureba iki gitaramo, ariko nshimishijwe cyane no kuba byibura mbadha kucyumva.”

Aya makuru ya Elton John yatumye abakunzi be bibaza byinshi ku miterere y’ubuzima bwe, mu gihe bakomeje kumwohereza ubutumwa bwo kumwihanganisha no kumwifuriza gukira vuba.