Ibyo byabaye ubwo uyu mutoza yaganiraga n’abanyamakuru barimo Kelly Cates, Roy Keane, Izzy Christianen na Jamie Redknapp nyuma yuko ikipe ya Manchester United yari imaze kunganya na Ipswich igitego 1-1.
Sheeran usanzwe ari umufana wa Ipswich akaba n’umwe mu bafatanyabikorwa bayo, ni umwe mu bari baje kwihera ijisho uwo mukino, ndetse aza no kwinjira aho Sky Sports yaganiriraga na Amorim nyuma y’umukino.
Ubwo Amorim yasubizaga ibibazo yari arimo kubazwa, Sheeran yahise ni bwo yahise yinjira mu kiganiro maze ahobera inshuti Redknapp, aba kurogoya mu buryo butandukanye.
Amorim byagaragaye Ako atashimishijwe n’ibyo Ed Sheeran yakoze, nyamara Redknapp ari we wabwiye Sheeran ati "ngwino usuhuze abantu umunota umwe.”
Nyuma yo kubona ko bitanyuze Amorim, Sheeran abinyujije kuri Instagram yagize ati: “Ndasaba imbabazi niba narababaje Amorim ejo, sinigeze menya ko arimo gukora icyo gihe, narindimo gusuhuza no gusezera Jamie. Mu by’ukuri numvise nsebye by’akanya gato ariko ubuzima burakomeza. Wari umukino ukomeye, ndashimira abantu bose babigizemo uruhare.”
Ni nyuma Sheeran yari yibasiwe ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana bavugaga ko ibyo yakoze biteye isoni ndetse nta n’ikinyabupfura kirimo.
