Drake na Sexyy Red bakomeje gutuma benshi bacika ururondogoro

Drake na Sexyy Red bakomeje gutuma benshi bacika ururondogoro

 Mar 7, 2024 - 21:39

Nyuma y'uko ubucuti bw'umuraperi Drake n'umuraperikazi Sexyy Red bwari bwibajijweho mu minsi yashize, aba bombi bongeye kuzamura ibihuha nyuma yo gukorana igitaramo muri New Orleans.

Umubano w'umuraperi Drake n'umuraperikazi Sexyy Red ukomeje kugarukwaho. Ibyo ni nyuma y'uko mu ijoro ryakeye uyu muraperikazi yafashije Drake kunyeganyeza urubyiniro muri New Orleans, mu gitaramo kitabiriwe n'abatari bake.

Ni nyuma y'uko uyu muraperikazi yari aherutse kubaza abafana be niba hari icyo bitwaye ahaye Drake inshingano zo kumurera umwana, bigakurura amagambo kubera uburyo aba bombi bari bamaze iminsi nta we uva iruhande rw'undi.

Nyuma yo kugaragara muri iki gitaramo cya tour ya Drake yise "Big as the What?", benshi bongeye kubibabazaho byinshi, batitaye ko aba bombi babafitanye indirimbo bise "Rich Baby Daddy".