Menya ubwoko bw'uruhu rwawe
Gusobanukirwa ubwoko bw’uruhu rwawe ni iby’ingenzi mu guhitamo ibirungo by’ubwiza. Uruhu rw’umuntu rushobora kuba rwumutse, rufite amavuta, ndetse n’uruhu rufashe hombi. Ubwoko bw’uruhu rwawe buzagufasha guhitamo amavuta azafasha gufata neza uruhu rwawe no kwirinda ingaruka.
Urugero:Uruhu rwumutse rukenera amavuta yiganjemo amazi, ruhu rwamavuta rukenera amavuta atiganjemo ibinyamavuta byinshi.
Menya ubwoko bw’ibirungo by’ubwiza
Ibicuruzwa byubwiza biba mu byiciro bitandukanye, gusobanukirwa ubwoko bw’ibyo ukeneye gukoresha n’intego zabyo ni ngombwa. Ese ukeneye kunoza uruhu rwawe, gukuraho ibiheri, cyangwa kongera ubuhehere bw’uruhu rwawe? Menya intego zawe mbere yo guhitamo ibirungo by’ubwiza.
Menya ibiranga ibirungo ugiye kugura n’ibibigize
Mbere yo gukoresha ibirungo by’ubwiza ibyo aribyo byose, ni ngombwa gusoma urutonde rw’ibibigize. Ibi biterwa nuko ibintu bimwe bishobora kugira ingaruka mbi ku ruhu rwawe. Reba niba ibyo uguze birimo ibintu nka:
Kumenya ibyo uruhu rwawe rukeneye
Mbere yo gukoresha ibirungo ibyo ari byo byose by’ubwiza, ibaze niba bikenewe kugira ngo ukemure ikibazo runaka cy’uruhu cyangwa niba ari ibirungo bisanzwe. Urugero, niba ukeneye gukuraho ikovu cyangwa ibiheri, menya neza ko wahisemo ibirungo bigamije gukemura icyo kibazo.
Kumenya imyaka n’impiduka z’uruhu rwawe
Ubwoko bwuruhu rwumuntu burahinduka uko imyaka igenda iba myinshi. Urugero, abantu bakuze bakeneye ibicuruzwa bifasha kugabanya ibimenyetso byubusaza nkiminkanyari, n’ibindi.
