Trump yavuze ko asanga ari ikibazo gikomeye kubona itangazamakuru rikora nk’aho rifite uruhande ribogamiraho.
Yagize ati:“Nasomye 97% by’ibitangazamakuru, ariko byose byamvuagagaho nabi ubwo nari ndimo kwiyamamaza. Ndabona rero ko hashobora kuba igihe cyo kubambura uruhushya rw’itangwa ry’amakuru.”
Aya magambo ya Trump yongeye kubyutsa impaka hagati y’abamushinja kudaha agaciro ubwisanzure bw’itangazamakuru, n’abamushyigikiye bavuga ko koko hari ibitangazamakuru bikunze kumurwanya mu buryo bweruye.
Ni ku nshuro ya kabiri mu mezi make ashize Trump ashinja itangazamakuru ko rikomeje kumuharabika no kumugoreka, ibintu avuga ko bidakwiye kwihanganirwa mu gihugu nka Amerika gifite demokarasi ikomeye.
Trump afite umugambi wo kwihorera ku itangazamakuru
Trump ashinja itangazamakuru kumuvuga nabi
