Diamond Platnumz ku rutonde rw'ibyamamare nyafurika 21 bikurikirwa n'abantu benshi ku rubuga rwa Instagram

Diamond Platnumz ku rutonde rw'ibyamamare nyafurika 21 bikurikirwa n'abantu benshi ku rubuga rwa Instagram

 Feb 21, 2024 - 10:00

Nyuma y'uduhigo twinshi yihariyeho Turimo kuba ayoboye abahanzi nyafurika mu kugira aba-subscribers benshi ku rubuga rwa YouTube, Diamond Platnumz ni uwa 17 mu byamamare 21 bikurikirwa cyane muri Africa.

Urutonde ngaruka kwezi rwa Africa facts Zone, igitangazamakuru gikorera muri Nigeria. Kuwa 17 Gashyantare 2024, rwashyize ku mwanya wa 17 umuhanzi wo muri Tanzania Abdul Naseeb Juma Issack wamamaye nka Diamond Platnumz ku rutonde rw'ibyamamare nyafurika 21 bikurikirwa cyane ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ruri mu zihemba cyane abazikoresha mu bushabitsi.

Mu byamamare 21 nyafurika bikurikirwa n'amamiliyoni menshi y'abantu kuri Instagram, Diamond Platnumz niwe muhanzi wenyine uturuka muri Afurika y'iburasirazuba uri kuri uru rutonde. 

Igitangaje gikomeye muri 21 bagaragara nk'abakurikirwa cyane, abanyamisiri bongeye kugaragaza ko aribo bami b'imbuga nkoranyambaga muri Afurika, kuko uretse kuba bakurikirwa cyane Kuri Instagram, no kuri X yahoze ari Twitter, ni aba mbere bafite ibyamamare bikurikirwa cyane ku mugabane wa Afurika.

Uru rutonde rugaragaraho Abanyamisiri ikenda, abanya-Nigeria batandatu ndetse n'abandi baturuka mu bindi bihugugu bitandukanye by'Afurika.

Mohamed Salah niwe uyoboye ibyamamare nyafurika 21 bikurikirwa cyane kuri Instagram muri Afurika.

Dore ibyamamare nyafurika 21 bikurikirwa n'amamiliyoni menshi y'abantu kuri Instagram, ruyonowe na kizigenza muri ruhago Mohamed Salah, Diamond Platnumz ku mwanya wa 17 na miliyoni 17.5 z'abamukurikira (ahagarariye Afurika y'iburasirazuba), mu gihe Nigeria igihugu cy'igihangange mu myidagaduro gihagarariwe na 6 gusa.

1. Mohamed Salah