Mu butumwa Zuchu yanyujije kuri Instagram ye, yavuze ko nyuma y'imyaka itatu yari amaze akundana na Diamond Platinumz, ubu bahisemo kuba babihagaritse.
Zuchu yavuze ko iki ari icyemezo bafashe nk'abantu bakuru, kandi ko bagifashe ku bw'ubwumvikane bw'impande zombi.
Yakomeje avuga ko nta kibazo bafitanye, ahubwo ko bafitanye umushinga w'indirimbo uzajya hanze vuba, bityo ko badakwiye kuzatungurwa nibabona isohotse, ndetse yifuriza ishya n'ihirwe Diamond Paltnumz.
Ati "Nyuma y'imyaka itatu nkundana na Nasib (Diamond), twanzuye kuba tubihagaritse. Iki ni icyemezo twafashe ku bwumvikane bw'impande zombi.
"Dufitanye umushinga uzajya hanze vuba, rero ntimuzatungurwe nimubona usohotse. Amahirwe masa Simba!"
Si ubwa mbere aba bombi baba batandukanye kuko ari inshuro nyinshi bagiye bavuga ko batandukanye, ariko nyuma bikaza kugaragara ko ari ibintu babaga bateguye bagamije kugira ngo bavugwe bitewe n'umushinga umwe muri bo yabaga yitegura gushyira hanze.
Aba bombi batangiye kuvuga ko bakundana mu mpera z'umwaka wa 2021, ubwo itangazamakuru ryababonaga basohokanye gusa bo bakomeje kujya babihakana n'ubwo nyuma baje kubyerura.
Zuchu yatangaje ko yatandukanye na Diamond bamaze igihe bakundana
