Umuraperi wo muri Tanzanzania ukunzwe cyane mu ndirimbo ye yitwa ‘My Time’ Darassa, yahaye Marioo icyubahiro gikomeye nyuma y’uko uyu muhanzi Marioo asohoye album ye yise ‘The God Son’ ku munsi w’ejo.
Ku rubuga rwa Instagram rwa Darassa, yasohoye igifuniko( cover ) cy’iyo album arenzaho n’amagambo ashimagiza Marioo.
Darassa yagize ati:“Abantu nkawe nanjye, nta kintu gishobora kudukura mu muziki. Uri umuntu ukora cyane, nguhaye icyubahiro, kandi burigihe ndakwishimira cyane. Komeza ukore cyane.
Umuhanzi Marioo yakoze ibirori byo kumvisha abantu iyi Album ye byari byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Harmonize, Jaivah, Ay, Joh Makini, Billnass, Zombie n’abandi.
Iyi ni Album ya kabiri y’uyu muhanzi yasohotse ku munsi w’ejo iriho indirimbo zirimo gukundwa cyane nka Unanchekesha, Hakuna Matata, 2025, Salio, nizindi.
