Danny Nanone yatsinze ingeso y'abaraperi akeza Riderman

Danny Nanone yatsinze ingeso y'abaraperi akeza Riderman

 Feb 8, 2024 - 14:32

N'ubwo bidakunze kugaragara mu ruganda rwa muzika aho umuraperi ashobora guterura agashimagiza mugenzi we ndetse akanavuga ko amufana, Danny Nanone we yahishuye ko akunda Riderman, detse aramushimagiza biratinda.

Umuhanzi Danny Nanone yahishuye icyubahiro aha Riderman ku bw’ibigwi yakoze mu muziki nyarwanda,ngo dore ko Danny yigeze gukora urugendo rw’amaguru ava i Nyamirambo akajya kumufana mu gitaramo cya mbere yari yakoreye muri Petit Stade.

Danny Nanone yatakagije Riderman

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Danny Nanone yagaragaje ko Riderman ari umwe mu bahanzi bagomba kubahwa ku rwego rwo hejuru, cyane ko na we ngo yakoze ibifasanzwe mu muziki.

 Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Danny Nanone wise Riderman umuhanzi w’ibihe byose yagize ati:”Warakoze ku byobwakoreye umuziki wacu, uri uwo gushimirwa!”

Danny Nanone yavuze ko abona Riderman ari we muhanzi w'ibihe byose

Ubusanzwe ntabwo umuraperi akunze gucisha bugufi ngo yubahe mugenzi we cyane ko n’iyo yaba amwemera atabyerura, kuko ari abantu bakunze kurangwa n’ihangana, gusa Danny we yahisemo kwitandukanya n’iyo myumvire.