Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasabye abahanzi gukoresha impano zabo bavuga ukuri kuri Jenoside yabaye mu Rwanda, mu rwego rwo guhangana n'abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo.
Yibukije kandi urubyiruko ko bakwiye gufata iya mbere bakimakaza urukundo n'amahoro, baharanira ko Jenoside yabaye mu Rwanda itazasubira ukundi kandi bakazirikana ko kwibuka biri mu nshingano.
Ati "Nk’urubyiruko mureke dufate iya mbere mu guharanira ko bitazasubira ukundi, dushyira imbere urukundo n’amahoro. Nk’abahanzi dukoreshe impano zacu mu kwimakaza urukundo no kuvuga ukuri kw'ibyabaye, turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside n’abagoreka amateka bagamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi".
Kingsley yahumurije abarokotse bose, ababwira ko batari bonyine kandi ibyabaye ntibizasubira ukundi.
Dactall Kingsley akunze kugaragaza ko ari inshuti y'akadasohoka y'u Rwanda n'Abanyarwanda ndetse arukunda cyane kugeza ubwo yiyise izina ry'ikinyarwanda rya 'Ntakirutimana', mu rwego rwo gukomeza kwisanisha nabo.
Dactall Kingsley ubwo aheruka mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Kingsley yasabye abahanzi gukoresha impano zabo barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

