Ni amakuru yatangaje ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru, bitegura umukino wa nyuma wa UEFA Nations League ugomba guhuza Portugal na Espagne ku munsi wejo.
Ronaldo yagize ati: “Ni nk’aho byamaze kwemezwa, sinzaba ndi mu bazitabira Club World Cup. Nubwo nahawe ubutumire bwinshi n’ibitekerezo bitandukanye, icyemezo kuri njye cyarafashwe.”
Yongeyeho ko hari habayeho ibiganiro n’ibindi bigeragezo byo kumushishikariza kwitabira iryo rushanwa, ariko ashimangira ko atashobora kwitabira amarushanwa yose bitewe no gutegura neza ejo hazaza he mu mupira w’amaguru.
Yagize ati:“Ntushobora kwitabira amarushanwa yose. Ugomba gutekereza ku gihe gito, ikigerereye n’igihe kirekire. Nubwo habayeho ibiganiro, icyemezo cyarafashwe.”
Uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia, akunze kugaragaza ko akiri mu bihe byiza mu kibuga nubwo afite imyaka 39. Nubwo yifujwe na benshi, biragaragara ko yahisemo kwirinda umunaniro ukabije no kurengera ubuzima bwe mu gihe kiri imbere.
Cristiano, kugeza ubu, yagiye agaragaza ubushake bwo gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru, ariko mu buryo butagamije kumwongerera umunaniro ukabije cyangwa se kwangiza gahunda ze z’igihe kirekire.
Igikombe cy’Isi cy’Amakipe giteganyijwe kubera muri Amerika kuva tariki 14 Kamena kugeza tariki 13 Nyakanga 2025, kikazahuza amakipe 32 ahagarariye imigabane yose.
Cristiano Ronaldo yatangaje ko atazakina igikombe cy'Isi cy'ama-club n'ubwo hari amakipe yamwegereye ngo azayakinire muri iryo rusahanwa
Cristiano Ronaldo yavuze ko atabasha gukina amarushanwa yose
