Chris Brown yaburiye abakomeje kumugirira nabi

Chris Brown yaburiye abakomeje kumugirira nabi

 Feb 23, 2024 - 20:39

Nyuma y'uko NBA itengushye Chris Brown ku munota wa nyuma bikamubabaza bikomeye, uyu muhanzi yatunguye benshi yikoma bikomeye abamuvuga nabi n'abamugirira nabi.

Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yikomye abantu bamuvuga nabi bakamukoza isoni muri rubanda.

Ibi yabuvuze nyuma yuko umuhanzi akozanyije n’abahagaririye NBA nyuma yo guhagarika ubutumire bwe beo kwitabira NBA All Star Game, aho abaterankunga b’iri rushanwa banze ko uyu muhanzi yitabira kubera amateka ye y’ahashize.

Abinyujije kuri Instagram ye, Chris yagize ati:”“Abantu bakomeje kumuvuga nabi no kungirira nabi bazabireka bahanze bakunze!”

Benshi bibajije umuntu cyangwa se itsinda nyirizina ry’abantu yashatse kubwira baba bafite aho bahuriye n'ibyamubayeho, ariko n’ubu ntibirasobanuka.