Bwa mbere Bebe Cool yavuze ku byo gufungisha Tems na Omah Lay

Bwa mbere Bebe Cool yavuze ku byo gufungisha Tems na Omah Lay

 Feb 11, 2025 - 12:23

Umuhanzi wo muri Uganda, Bebe Cool, yashyize umucyo ku byo yashinjwe byo kugambanira Tems na Omah Lay bikarangira bafungiwe muri Uganda ubwo bari baje kuhataramira, avuga ko ahubwo ari we wabafunguje.

Bebe Cool yahakanye ubugambanyi ashinjwa, avuga ko nta ruhare yagize mu ifungwa rya Tems na Omah Lay ubwo basaga gutaramira muri Uganda mu Ukuboza 2020.

Tubibutse ko ku itariki ya 12 Ukuboza 2020, nibwo Polisi y'igihugu cya Uganda yataye muri yombi Tems na Omah Lay bazira gukora igitaramo bakarenga ku mabwiriza yo gusiga intera ihagije hagati y'abantu, nk'imwe mu ngamba yari yarashyizweho mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Ubwo aba bahanzi bombi barekurwaga, Tems yaje kwifashisha urukuta rwe rwa X, avuga ko Bebe Cool ari we wari inyuma yo gufungwa kwabo mu gihe k'iminsi ibiri yose.

Yavuze ko ubwo ibyo byabaga, ahagana saa 03:00 zo mu rukerera yari aryamye umwe mu nshuti ze aramuhamagara amumenyesha ko abahanzi bo muri Nigeria batawe muri yombi.

Yavuze ko nyuma kumusobanuza neza, yatangiye guhamagara abantu batandukanye kugira ngo amenye uko ibintu byose bimeze.

Saa 06:00 za mu gitondo zigeze, yarabyutse yerekeza kuri sitasiyo ya Polisi avugana n'umuyobobozi waho amuhamiriza ko koko Tems na Omah Lay batawe muri yombi.

Bebe Cool yatangiye kumubaza impamvu batawe muri yombi nyamara atari bo bari bateguye igitaramo, undi amusubiza ko barengeje umubare bari bahawe w'abagomba kwitabira. Ati "Narakubwiye nti 'Kuki mwagiye gufungu abahanzi kandi batari mu bateguye igitaramo?"

Umupolisi yamusubije ati "Umuyobozi yampaye icyangombwa cy'abantu 200, ariko abahanzi ntabwo bigeze babasha kugenzura umubare w'abitabiriye."

Bebe Cool yakomeje avuga ko ubwo yaganiraga n'ubwo mupolisi, umwe mu bateguye icyo gitaramo yamukubise amaso atangira gukwirakwiza ibihuha ko ari we uri inyuma yo gufungwa kwa Tems na Omah Lay.

Ibi yabivugaga ashingiye ku kuba ubwo iki gitaramo batangiraga kucyamamaza, bamwe mu bahanzi bo muri Uganda basaga n'abigaragambya kuri Leta bavuga ko badakwiye kureka ngo abanyamahanga bahakorere igitaramo nyamara bo bamaze umwaka n'igice barabibangiye.

Uku kwigaragambya kuri Leta, byari byatangajwe na Bebe Cool mu butumwa yanyujije kuri X avuga ko niba bemereye Tems na Omah gutaramira muri Uganda, nabo bakwiye kubaha uburenganzira bagakora ibitaramo byabo nk'abanyagihugu.

Bebe Cool yahamije ko ari we wagize uruhare rukomeye kugira ngo Tems na Omah Lay barekurwe, aho kuba amabasade ya Nigeria nk'uko byagiye bivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye.