Burna Boy na Wizkid bayoboye abumvishwe cyane

Burna Boy na Wizkid bayoboye abumvishwe cyane

 Jun 3, 2023 - 03:23

Abarimo Burna Boy na Wizkid bari imbere ku rutonde rw'Abahanzi bo muri Nigeria bumvishwe cyane ku mbuga zinyuranye zicururizwaho umuziki.

Kuri uyu Gatanu tariki ya 03 Kamena, nibwo Top Chart Africa yakusanyije imibare y'uko abahanzi bagiye bumvwa ku mbuga zinyuranye abantu bumviraho indirimbo, maze isohora urutonde rw'Abahanzi rwerekana uko bagiye bumvwa cyane.

Ku bw'ibyo, Burna Boy niwe waje ku isonga mu bahanzi bo muri Nigeria mu kumvwa cyane kumbuga zirunyura aho abagera kuri miliyari 8.47 aribo bumvishe ibihangano bye.

Burna Boya kandi akaba yakurikiwe na Wizkid aho abagera kuri miliyari 8.39 aribo bumvishe indirimbo ze ku mbuga zinyuranye.

Burna Boy na Wizkid bayoboye abumvishwe cyane muri Nigeria ku mbuga zinyuranye 

Ku rundi ruhande, David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido, abagera kuri miliyari 3.76 nibo bamwumvishe, ari nako Divine Ikubor uzwi nka Rema abagera kuri miliyari 3.67 ari bo bamwumvishe.

Naho kandi ku mwanya wa Gatanu w'abumviswe cyane, hariho Chukwuka Ekweani uzwi nka Ckay aho abagera kuri miliyari 3.28 aribo bamwumvishe.

Hagati aho, abarimo:Tekno, Flavour ndetse na P-Square bakaba bavuye mu icumbi ba mbere kuri uru rutonde .

Ikindi kandi abarimo: Tems, Omah Lay ndetse Asake bakaba baje kuri uru rutonde ku nshuro ya mbere.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)