Brazil ni cyo gihugu kiganjemo abantu bakunda gukaraba

Brazil ni cyo gihugu kiganjemo abantu bakunda gukaraba

 Dec 30, 2024 - 21:50

Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo 'Kantar Worldpanel' bubitangaza, buvuga ko Brazil iza ku mwanya wa mbere nk’igihugu kirimo abaturage bakunda koga(gukaraba) cyane kurusha ibindi ku isi, aho boga inshuro ziri hagati ya 14-16 mu cyumweru.

Ubushakashatsi busobanura ko Abanya-Brazil bita cyane ku isuku y’umubiri bitewe n’ikirere cy’icyo gihugu, kuko gikunze kuhira ubushyuhe bwa dogeire 24.6 , bitandukanye n’ibindi bihugu nk’Ubwongereza, bifite ubushyuhe buri hagati ya 9.3 ° C.

Usibye ibyo ariko kandi, abo bashakashatsi bavuga ko hari ibihugu bitandukanye ku bijyanye n'igihe abantu bamara mu bwogero, aho Abanya-Brazil bamara iminota 10 yo mu bwogero, Abanyamerika bakamara iminota 9, mu gihe Abongereza bamara iminota 9.6.