Mu gitaramo Blu 3 iherutse gukora cy'amateka cyari kigamije kongera guhuza aba bahanzikazi bari bamaze imyaka igera kuri 15 batandukanye, bavuga ko uburyo abakunzi babo babakiriye ari byo byatumye biyemeza kugaruka gukora umuziki mu buryo bwa kinyamwuga.
Mu kiganiro Cindy Sanyu yagiranye na Sanyuka Tv yo muri Uganda, yavuze ko ubu batangiye kongera gukorera hamwe nk'itsinda ndetse mu minsi mike bafite igitaramo bagomba kuririmbamo.
Icyakora bitewe n'uko aba bombi usanga buri wese aba afite inshingano nyinshi, basanze byajya bigora abantu bashaka kubatumira mu gitaramo bagira ngo bumvikane ibiciro.
Nyuma baje kubitekerezaho bafata umwanzuro ko bagomba gushaka umuntu uzajya uba ashinzwe kumvikana n'abashaka kubatumira mu bitaramo ndetse akababwira n'igiciro bahagaze.
Ku ikubitiro nibwo bahise basinyisha uwitwa Ali Alibhai.
Ati "Twanzuye ko Ali Alibhai yatubera ushinzwe kumvikana n'abashaka kudutumira mu bitaramo."
Cindy yavuze ko gutumira Blue 3 nk'itsinda bizaba bihenze kuko ntabwo ari buri wese uzapfa kubona ubushobozi bubahagurutsa. Icyakora ibiciro bishobora kugabanuka mu gihe ushaka gutumira umwe.
Ubwo yabazwaga uko ibiciro byabo bihagaze yavuze ko ari hagati ya miliyoni 15 na 25 imbere mu gihugu (hagati y'asaga miliyoni 5 na 8 frw).
