Yagize ati “Aba banyepolitiki twibuka ku nshuro ya 31 bishwe bazira ibitekerezo byabo, kwanga akarengane no kurwanya ingoma y’igitugu.”
Mukabunani yavuze ko abanyepolitiki bariho uyu munsi bashyize hamwe baharanira imiyoborere myiza, kurwanya akarengane no kubaka Igihugu cyunze ubumwe.
Yavuze ko igihe nk’iki ari icyo gusubiza amaso inyuma mu kureba uruhare rw’abakoroni mu kwigisha amacakubiri mu Banyarwanda.
Mukabunani Christine yavuze ko abanyepolitiki bishwe muri Jenoside bazize initekerezo byabo byiza
Ati “Ku isonga haza Ababiligi bahemukiye u Rwanda ku buryo bukomeye muri iyi myaka yose bashyize imbere inyigisho z’urwango n’amacakubiri yo gutanya Abanyarwanda, babacamo ibice bababwira ko badaturuka hamwe. Batwiciye umuco, basenya indangagaciro z’ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Ni ubutumwa yatangiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero mu Mujyi wa Kigali, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside.
Ni ijambo Mukabunani Christine yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abanyepolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyepolitiki batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
