Billie Eilish agahinda abandi bakobwa bagira we nta ko azi

Billie Eilish agahinda abandi bakobwa bagira we nta ko azi

 Jun 14, 2024 - 17:51

Umuhanzikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Billie Eilish, mu kiganiro aheruka gukora yikomanze ku gatuza, avuga ko nta musore uramwanga, ndetse atarababazwa n'urukundo.

Umuhanzikazi ukomoka muri Amerika Billie Eilish, avuga ko atarigera yangwa n’umusore cyangwa ngo ababazwe na gato mu rukundo, ahubwo ngo buri gihe ni we utera uw’inyuma abakunzi be.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 22 ibyo yabivugiye mu kiganiro na Lana DelRey, aho yahamije ko  ari we wagiye asaba abakunzi be bose ko batandukana.

Urukundo Billie Eilish aherukamo ni urw’umuhanzi Jesse Rutherford, gusa muri Gicurasi 2023 ikipe y’abunganira Eilish yemeje ko batandukanye mu bwumvikane.

Uyu muhanzikazi udakunze kumara kabiri mu rukundo, yakundanye n’abagabo batandukanye barimo, Jesse Rutherford kuva mu Kwakira 2022 kugeza muri Gicurasi 2023, umukinnyi wa filime Matthew Tyler Vorce kuva muri Mata 2021 kugeza muri Gicurasi 2022, ndetse n’umuhanzi Brandon Quention Adams bakundanye kuva 2018 kugeza 2019.