Beyonce yatewe ishema n'umutoza Dawn Staley n'ikipe ye ya Gamecocks

Beyonce yatewe ishema n'umutoza Dawn Staley n'ikipe ye ya Gamecocks

 Apr 19, 2024 - 21:25

N'ubwo umuhanzikazi Beyonce ari umuhanzikazi ukomeye ndetse ari n'izina rikomeye mu muziki, gusa na we agira urukundo rw'umupira. Yabigaragaje ahishura ibyishimo yatewe n'ikipe ya South Carolina Gamecocks.

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Beyonce yashimye umutoza Dawn Staley mu rwego rwo kwishimana na we, nyuma yo kuba umutoza wa mbere w’umwirabura ubashije gufasha ikipe ye gusoza umwaka w’imikino idatsinzwe muri Division 1 muri Basketball y’abagore muri Amerika.

 Uyu mutoza utoza ikipe y’abagore ya Gamecock, yasangije ikipe ubutumwa bukuniye mu ibaruwa ya Beyonce, ndetse anabusangiza isi yose abinyujije ku rubuga rwa X.

Bwari ubutumwa bugira buti:”Ku mutoza Stanley n’ikipe yawe ya South Carolina Gamecocks, njye n’umuryango wanjye twarebye imikino yanyu, kandi twabanye n’amwe umwaka wose. Ntewe ishema namwe, n’urukundo rwanjye rwose.

Kuva uyu mutoza yakinjira mu iyo kipe mu 2008, yatsindiye ibihembo bine ndetse n’ibikombe bitatu, mu gihe ibihembo bibiri ibyo bine byari iby’umutoza mwiza aho yahawe miliyoni 22.4 z’amadolari muri ibyo bihembo.