Mu mwaka wa 2024, ibibazo by’amikoro bya Lyon byatangiye gukara, aho imyenda yayo yiyongereyeho agera kuri miliyoni 50 z’amayero. Iki kibazo cyatumye DNCG, urwego rugenzura imikoreshereze y’amafaranga mu mupira w’amaguru mu Bufaransa, rutangira kwitegereza cyane ibitabo by’ibaruramari bya Lyon.
Mu rwego rwo gufasha iyi kipe, PSG yafashe icyemezo cyo kwishyura mbere amafaranga y’umukinnyi Bradley Barcola, wari waguzwe miliyoni 45 z’amayero hamwe n’inyongera ya miliyoni 5, ubwo yageraga i Paris muri 2023. Aya mafaranga yari agamije gufasha Lyon kubona amafaranga yihuse mbere y’isuzuma ryakozwe na DNCG.
Kuki bufasha bwa PSG butagize uko butabara Lyon?
Nubwo amafaranga yishyuwe mbere hari icyo yongereye, ntacyo yahinduye ku mikorere mibi y’imari ya Lyon, cyane cyane kuba nta buryo bugaragara bwo kugabanya imyenda cyangwa kubaka gahunda y’igihe kirekire. DNCG yagaragaje ko ibyiza by’aya mafaranga bitari bihagije ngo bizane impinduka zifatika ku mikorere ya Lyon, maze ifata icyemezo cyo kuyimanura mu cyiciro cya kabiri.
Kumanuka kwa Lyon byahaye isomo rikomeye andi makipe yo ku mugabane w’u Burayi, cyane cyane afite inyota yo gutsinda ariko adafite uburyo buhamye bwo kubona amafaranga. Amakipe akomeye ashobora kwikubita hasi igihe cyose atita ku micungire y’imari, kabone n’ubwo yaba afite abafana benshi cyangwa amateka akomeye.
Ikipe ya Girondins de Bordeaux, na yo yigeze guhabwa igihano nk’iki muri 2024, kubera ibibazo nk’ibya Lyon. Ibi bibazo byombi bigaragaza uko ubuyobozi budakomeye ku by’amikoro bushobora gutuma amakipe akomeye acika intege.
Kugira ngo bagire icyo bakiza, Lyon yaje kugurisha umukinnyi ukomeye Rayan Cherki werekeje muri Manchester City ku mafaranga angana na miliyoni 42.5 z’amayero muri iyi mpeshyi. Nubwo byatanze agahenge gato, ntibyabashije gutuma ikipe ibona igisubizo kirambye ku bibazo byayo.
Ni muri urwo rwego, John Textor, umunyamerika uyobora iyi kipe, amaze iminsi ashinjwa kudatanga icyerekezo cy’ukuri cyo gukemura ibi bibazo. Abafana benshi nta cyizere bagifitiye ubuyobozi bwe, bitewe n’uko nta gahunda ifatika yagaragajwe yo kugabanya imyenda cyangwa kongera kwiyubaka.
Lyon yitegura gukina Ligue 2 mu mwaka wa 2025/26, mu gihe abafana n’umujyi bose bakomeje guhangayikishwa n’ahazaza h’iyi kipe imaze imyaka myinshi iri mu makipe ya mbere mu Bufaransa.
PSG yemeye kwishyurira rimwe amafaranga yo kugura Barcola n'ubwo mu masezerano bari bemeranyije na Lyon kwishyura mu byiciro
Lyon yamanuwe mu kiciro cya kabiri nyuma yo kugwa mu mwenda wa miliyoni 500 z'amayero
