Wari umukino wa shampiyona y'Ubufaransa Ligue 1 aho ikipe ya Lyon yagombaga gukina na Marseille.Ku munota wa kane gusa ikipe ya Marseille yabonye corner uwitwa Dimitri Payet ajya kuyitera.
Dimitri Payet aho yari agiye guterera umupira ni imbere y'aho abafana bo mu rugo kuri iyi stade Groupama baba bicaye.Uyu mugabo rero yatewe icupa ry'amazi rivuye muri abo bafana.
Payet yatewe icupa ry'amazi(Image:Daily mail)
Payet yahise agaragara nk'ubabaye ndetse yikanda ku mutwe ariko nyuma y'igihe gito cyane yahise ajya hasi araryama.
Dimitri Payet akimara guterwa icupa(Net-photo)
Abakinnyi ba Marseille ndetse n'umusifuzi Ruddy Buquet wari uyoboye uyu mukino, bahise biruka bajya kureba uko Payet ameze ari nako umuzamu wa Lyon witwa Antony Lopes aserera n'abafana agaragaza ko bitamushimishije n'ubwo ari abafana be.
Abaganga ba Marseille bamwitayeho nyuma aza kongera kubyuka abasha guhagarara ariko umusifuzi aba ahagaritse umukino.Hafi amasaha abiri umukino uhagaritswe nibwo haje gutangazwa ko umukino utagikomeje ahubwo usubitswe.
Payet amaze kwitabwaho(Net-photo)
Ubuyobozi bwa Lyon bwabanje gutangaza ko umukino urongera ugatangira ndetse binabwirwa abafana muri stade ariko abashinzwe iyi shampiyona aribo LFP banzura ko umukino utaba.
Byanateje ikindi kibazo kuko abakinnyi ba Lyon bagarutse kwishyushya mu gihe abakinnyi ba Marseille bari bakibereye mu rwambariro.
Umukino wasubitswe(Image:Daily mail)
Ku ruhande rwa Lyon ruyobowe n'umuyobozi wabo Jean-Michel Aulas banenze cyane icyemezo cyo guhagarika umukino kuko bavuga ko umusifuzi bwa mbere yavuze ko umukino wongera ugatangira nyuma agahindura ibitekerezo akawusubika.
