Bebe Cool yahishuye impamvu yaretse itangazamakuru

Bebe Cool yahishuye impamvu yaretse itangazamakuru

 Mar 4, 2025 - 21:01

Bebe Cool wari umwe mu banyamakuru beza kandi bari bakunzwe muri Uganda mu 2003, yahishuye uko byabangamiraga umuziki we bigatuma abihagarika.

Mu kiganiro yagiranye na 'NRG Radio' yo muri Uganda kuri uyu wa Kabiri, Bebe Cool yahishuye ko mu mwaka wa 2003 yahoze ari umunyamakuru kuri 'Capital FM' yo muri Uganda.

Yavuze ko yakoraga ikiganiro cyari gikunzwe cyo kubara indirimbo 20 zabaga zisoje icyumweru ziyoboye izindi, kitwaga 'KT-20'.

Yatangaje ko yaje kugera igihe agafata umwanzuro wo guhagarika itangazamakuru, kuko yabonaga biri kubangamira iterambere ry'umuziki we.

Yavuze ko yari asigaye ashyira imbaraga mu gutuma abantu bakunda ijwi rye nk'umunyamakuru, akagira ubwoba ko ashobora kuzisanga abantu ariryo bikundira kuruta uko barikunda ari kuririmba.

Ati "Nagombaga kubivamo kuko narinsigaye nitaye ku ijwi ryo kuri Radiyo cyane. Ntabwo nashakaga ko abantu bamenyera ijwi ryange, numvaga bizabangamira umuziki wange. 

"Natekerezaga ko abantu nibamara kumenyera ijwi ryange, ninzajya nshyira hanze indirimbo bazajya bumva idasamaje."

Yakomeje avuga ko byamubangamiraga mu buryo bwo kwamamaza indirimbo ze, kuko nubwo yakoraga ikiganiro gikomeye ariko ntabwo yashoboraga guhirahira akinamo indirimbo ye.

Ati "Nagombaga gukora ubushakashatsi ku ndirimbo za mbere zikunzwe ku Isi. Rwari urutonde rukomeye ariko ntabwo nashoboraga gushyiramo indirimbo yange bwite."

Bebe Cool yahishuye ko yabonye itangazamukuru ribangamira umuziki we agahitamo kurireka