Nk’uko amakuru abitangaza, Bangladesh yahagaritse imbuga nkoranyambaga zizwi cyane nka Instagram, TikTok, WhatsApp, na YouTube.
Kuva ku wa Gatanu, tariki ya 2 Kanama, ni bwo abantu batangiye kunanirwa kugera ku mbuga nkoranyambaga zakoreshwaga cyane mu gihugu hose.
Ikinyamakuru Global Eyes News ni cyo cyabanje gutangaza ko izo mbuga zahagaritswe binyuze kuri konti yacyo ya X, cyemeza ko guhera ku wa Gatanu, kugera ku mbuga nkoranyambaga bitari gukunda muri Bangladesh. Iki cyemezo kije nyuma gato nyuma y’uko Turukiya, na yo yari yatangaje ko yahagaritse Instagram mu gitondo cy'uwo munsi.
Icyo cyemezo cyafashwe nyuma gato y’uko imyingaragambyo yatangiye kubuza ubuhuha muri icyo gihugu, aho abaturage by’umwihariko abanyeshuri bamagana imitangirwe y’akazi muri icyo gihugu.
