Bahati Makaca yongeye guhanga amaso umuziki

Bahati Makaca yongeye guhanga amaso umuziki

 Dec 24, 2024 - 17:54

Umuhanzi Bahati Makaca wahoze mu itsinda rya Just Family, nyuma y'igihe asa n'uwateye umuziki umugongo yagaragaje ko yongeye kuwuhanga amaso, aho agarukanyemo amaraso mashya.

Nyuma y'uko itsinda Just Family ryatanze ibyishimo ku mbaga nyamwinshi rikaza gushyira akadomo ku rugendo rw'umuziki wabo nk'itsinda mu mwaka 2019, kuri ubu Bahati Makaca niwe wiyemeje gukomeza gutwaza ku giti ke muri batatu bari barigize.

Isenyuka ry'iri tsinda nta yindi mpamvu ibyihishe inyuma uretse kuba abasore babiri bandi bari baragiye gutura hanze y'u Rwanda, baza kwicara basanga bitajya biborohera gukorana nk'itsinda bahitamo kurisenya.

Nyuma y'aho nibwo Bahati Makaca yongeye kubura umutwe mu mwaka wa 2023, ubwo yakoraga indirimbo ayihimbiye umugore we.

Icyo gihe yatangaje ko aje nta gusubira inyuma, gusa byarangiriye kuko nta wongeye kumva inkuru zigaruka ku muziki we.

Nyuma y'aho mu 2024 aho kumubona mu muziki, ahubwo yatangiye gushyira imbaraga mu biganiro yanyuzaga kuri YouTube bigaruka ku ngingo zitandukanye zo mu myidagaduro, ibizwi nk'ubusesenguzi.

Muri Nyakanga 2024, yatangaje ko agiye gushyira hanze filime y'uruhererekane yise 'Diaspora' avuga ko yari amaze imyaka ibiri ayitegura, aho avuga ko yayishoyemo asaga miliyoni 13 Rwf. Icyo gihe iby'umuziki byari bimaze kwibagirana.

Nyuma yo kunyura muri ibyo byose, Bahati yongeye gutanga ko yagarutse mu muziki nyuma y'imyaka myinshi atawugaragaramo.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, yavuze ko ku ikubitiro agiye gushyira hanze Extended Playlist (EP) yise 'Nk'abasaza', aho izagaragaraho indirimbo zirindwi.

Yagize ati "Nishimiye gutangaza kugaruka mu muziki kwanjye nyuma y'imyaka myinshi ntakora umuziki. Ngiye gusohora indirimbo zirindwi kuri EP yitwa Nk'abasaza.'