Bahakanye ibyo kwishyura akayabo ko kwicisha AKA

Bahakanye ibyo kwishyura akayabo ko kwicisha AKA

 Apr 2, 2024 - 14:30

Nyuma y'inkuru zari zimaze iminsi zivugwa ko hari umuherwe wo mu gihugu cya Afurika y'Epfo waba yarishyuye umwe mu bahitanye umuhanzi AKA, umuryango we wabihakanye.

Umuryango wa Gcaba uvuga ko amafaranga yashyizwe kuri konti ya banki y’umwe mu bagabo bashinjwaga kwica umuraperi Kiernan Forbes uzwi ku izina rya AKA, yari agamije gusa ubucuruzi kandi ko ntaho ahuriye n’iyicwa rye.

Umuryango wa GCaba wahakanye ibyo kwicisha AKA

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu izina ry’umuryango ku Cyumweru, Mandla Gcaba yavuze ko Mfundo Gcaba wavuzwe nk’umuntu washyize ama-Rand ibihumbi 800(54,625,636frw) kuri konti ya banki y’umucuruzi Mziwethemba Gwabeni w’imyaka 36, nyuma y’umunsi umwe AKA yishwe, asanzwe ari umucuruzi uzwi.

Gwabeni ni umwe muri batanu bashinjwa kugira uruhare  mu rupfu rwa AKA n’inshuti ye, chef Tebello “Tibs” Motsoane, warasiwe hanze ya resitora ku Muhanda wa Florida i Durban muri Gashyantare umwaka ushize.

AKA yitabye Imana muri Gashyantare umwaka ushize

Uyu muryango wasohoye iri tangazo nyuma y’iminsi mike benshi bavuga ko ayo mafaranga yashyizwe kuri iriya konti, yari ayo kwicisha AKA.